Mbere y’uko Trump atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yatangaje ko yiteguye guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya binyuze mu biganiro by’amahoro, kandi ngo ashobora kubigeraho mu masaha 24 gusa.
Perezida wa Ukraine yagaragaje ko mu byo akundira Trump harimo ko ari umunyapolitiki uhagarara ku ijambo rye, ushobora guhagarika iyi ntambara cyangwa agafasha igihugu cyabo kuyihagarika.
Ati “Trump ahagarara ku cyemezo yafashe. Ntekereza ko iki kintu ari ingenzi kuri twebwe. Ashobora kwiyemeza, agahagarika Putin cyangwa akadufasha guhagarika Putin.”
Zelensky yakomeje ati “Twiteze byinshi kuri Trump, ntekereza ko Putin amufitiye ubwoba, ntekereza ko ari umunyembaraga kandi ntushobora kumenya icyo atekereza. Nizera ko ashaka guhagarika intambara.”
Perezida wa Ukraine yagaragaje ko igihugu cyabo cyiteguye gushyikirana n’u Burusiya mu gihe cyakwemererwa kwinjira mu muryango NATO, kandi ubusugire n’ubwigenge bwacyo bukubahwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!