00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Xi Jinping yerekanye imirongo ine itukura Amerika idakwiriye kurenga ku Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yagaragarije mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, imirongo ine itukura iki gihugu kidakwiriye kurenga kugira ngo ibihugu byombi bibane mu mahoro.

Perezida Xi na Biden bahuriye i Lima muri Peru ku wa 17 Ugushyingo 2024 mu nama ya Asia-Pacific Economic Cooperation (APEC).

Xi Jinping, yabwiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ko ibibazo birebana na Taiwan, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, n’uburenganzira bwo kwiteza imbere ari "imirongo itukura" u Bushinwa butakwihanganira ko hagira uyirenga.

Xi yaburiye Amerika kwirinda kwivanga mu makimbirane ya Taiwan cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubushotoranyi mu gace iki gihugu giherereyemo.

Yagaragaje ko nubwo guhangana bishobora guteza umwuka mubi mu mubano w’u Bushinwa na Amerika, hari intambwe ikomeye ishobora guterwa mu gihe ibihugu byombi byarebana nk’abafatanyabikorwa n’inshuti.

Ati “Nk’ibihugu by’ibihangange, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibikwiye gushaka kugena ubuzima bw’ikindi gihugu buhabanye n’ubushake bwacyo, kubangamira ikindi cyangwa kwambura ikindi igihugu uburenganzira bwo gutera imbere mu buryo bwemewe, hagamijwe gushaka gukomeza kugumana umwanya w’ubuhangange.”

“Intambara nshya y’ubutita ntikwiye kuba kandi ntishobora gutsindwa. Kwitambika ubushobozi bw’u Bushinwa ni ukutareba kure, si ibyo kwihanganirwa kandi bizapfuba.”

Perezida Xi yemeye ko nubwo ibibazo hagati y’ibihugu by’ibihangange bidashobora kubura, ari ingenzi kubaha inyungu z’ingenzi za buri gihugu.

Perezida Xi yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukorana n’ubuyobozi bwa Perezida mushya Donald Trump, gusa mu gihe cyo kwiyamamaza, Trump yasezeranyije gushyira imbere politiki yo kurengera ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane hagamijwe guhangana n’u Bushinwa.

Perezida Xi yerekanye imirongo ine itukura Amerika idakwiriye kurenga ku Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .