Bibaye nyuma y’iminsi mike atsinze amatora, ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikanga kwemera intsinzi ye, bivuga ko amatora yabayemo uburiganya.
Mu kwihimura, Maduro yavuze ko yiteguye guhangana na bo mu kurengera ubusugire bwa Venezuela.
Kuri uyu wa Kabiri, Maduro yavuze ko WhatsApp iri gukoreshwa n’abatifuriza ineza icyo gihugu.
Ati “Uru rubuga ruri gukoreshwa mu guca intege igihugu cyacu. Abakoresha WhatsApp bose bagomba kwimukira kuri WeChat na Telegram kuko ntabwo tuzemerera ko WhatsApp iba mu maboko y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Colombia bayikoresha baharabika igihugu cyacu. Ubwo bukoloni bw’ikoranabuhanga ntituzabwemerera.”
Maduro yavuze ko uru rubuga ruri gukoreshwa n’abagambanyi b’ibigwari bo mu bihugu nka Colombia, Peru na Chile badashaka kwigaragaza ahubwo bagamije kugumura abaturage.
Si WhatsApp gusa ahubwo Maduro yavuze ko n’urubuga rwa Instagram na Tiktok na byo biri gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango.
Ibi bije nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba Maduro kurekura agaharira Edmond Gonzalez bari bahanganye, ufatwa nk’inshuti y’abanyaburayi na Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!