Ubu busabe yabutanze nyuma y’aho Trump atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atsinze Kamala Harris wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates riri ku butegetsi.
Zelensky yibukije Trump ikiganiro bagiranye ubwo bahuriraga mu igorofa rya Trump Tower i New York, muri Nzeri 2024, n’isezerano yamuhaye.
Yagize ati “Ndibuka inama ikomeye nagiranye na Perezida Trump muri Nzeri, ubwo twaganiraga ku bufatanye bwa Ukraine na Amerika, gahunda yo kugera ku ntsinzi n’uburyo bwo guhagarika ubushotoranyi bw’u Burusiya kuri Ukraine.”
Mbere no mu gihe cyo kwiyamamaza, Trump yanenze politiki y’ubutegetsi bwa Joe Biden yo gukomeza guha Ukraine intwaro kugira ngo ihangane n’u Burusiya, ateguza ko nasubira ku butegetsi, azahagarika iyi ntambara mu masaha 24 gusa, binyuze mu buhuza.
Perezida Zelensky yatangaje ko ashima uburyo Trump ashaka kugera ku mahoro ku rwego mpuzamahanga hifashishijwe imbaraga, kandi ngo ni na ryo hame ryatuma intambara yo muri Ukraine ihagarara.
Yagize ati “Nizeye ko twese hamwe tuzashyira mu bikorwa iryo hame. Duhanze amaso ibihe bishya bya Amerika ifite imbaraga ku butegetsi buhamye bwa Perezida Trump. Twishingikirije ubufasha bukomeye Amerika iha Ukraine.”
Zelensky yatangaje ko Ukraine yifuza guteza imbere ubufatanye na Amerika mu bya politiki n’ubukungu, kandi ngo igihugu cyabo cyifuza ko umugabane w’Uburayi n’umuryango NATO w’ibihugu bihurira ku nyanja ya Atlantique byabona amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!