Perezida wa Ukraine yanduye Coronavirus

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwibasira benshi.

Zelenskyy w’imyaka 42, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko agiye gukomeza inshingano z’umukuru w’igihugu ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko ari mu kato.

Ati" Ubu meze neza kandi ndakomeza inshingano zanjye nk’uko bisanzwe ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga ndi mu kato, mfite umuriro wa 37.5, abantu benshi barwaye COVID-19 barayikize, nanjye ngomba kubicamo."

Volodymyr Zelenskyy yanduye iki cyorezo nyuma y’ameze make yari ashize umugore we,Olena na we acyanduye. Uyu mukuru w’igihugu ku wa 9 Ugushyingo yari aherutse kuvuga ko Ukraine ishobora gusubira muri Guma mu rugo izajya yubahirizwa gusa muri Weekend kugira ngo hirindwe imbaraga zikomeye ishobora kugira ku bukungu.

Minisitiri w’ubuzima wa Ukraine, Maksym Stepanov, mu cyumweru gishize yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, ko igihugu cyiteguye guhangana n’ibihe bidasanzwe.

Ati "Dukeneye kwitegura ibi bihe bigoye, ntabwo byoroshye kujya mu yindi guma mu rugo."

Kugeza ubu muri Ukraine habarurwa abamaze kwandura Coronavirus barenga ibihumbi 483 mu gihe abo imaze kwica nabo barenga 8000.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yanduye Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .