Bivuze ko nta muyobozi uzongera kwemererwa kurenga igihugu agiye muri gahunda ze bwite cyangwa mu biruhuko.
Ati “Ibi bireba abayobozi bose muri Guverinoma ndetse n’abo mu nzego z’ibanze. Birareba kandi ku bashinzwe iyubahirizwa ry’ametegeko, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abashinjacyaha n’abandi bakorera imbere mu gihugu.”
Volodymyr Zelensky yavuze ko abashaka kuruhuka, bazajya baruhuka batakiri mu kazi ka Leta.
Yavuze ko bagiye gushyiraho uburyo buzabafasha gukurikirana ko umuyobozi wese ugiye hanze y’igihugu, agiye yahawe ubutumwa na Leta.
Ibi abivuze mu gihe umwaka ugiye kwirenga ingabo ze zihanganye n’iz’u Burusiya mu ntambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!