00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sri Lanka yemeye kwegura nyuma yo guterwa iwe n’abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yatangaje ko agiye kwegura nyuma y’uko abaturage bamuteye mu rugo rwe, ndetse bagatwika inzu ya Minisitiri w’Intebe.

Ubwo iyo myigaragambyo yabaga, yaba perezida cyangwa minisitiri w’intebe nta n’umwe wari mu rugo. Bari bahungishirijwe mu birindiro bya gisirikare, ubwo amakuru y’iperereza yari amaze kwemeza ko ibi bikorwa bishobora kubaho.

Amagana y’abaturage kuri uyu wa Gatandatu bigabije imihanda mu murwa mukuru Colombo, basaba ko Rajapaksa yegura kubera ko ubukungu bw’igihugu bumeze nabi cyane.

Yahise atangaza ko azegura ku wa 13 Nyakanga. Minisitiri w’Intebe Wickremesinghe na we yavuze ko agiye kwegura.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, Mahinda Yapa Abeywardena, yatangaje ko Perezida yemeye kwegura "kugira ngo habeho ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro", anasaba abaturage kubahiriza amategeko.

Ni igikorwa cyatumye abaturage barushaho kwigabiza imihanda, airko noneho kuri iyi nshuro bishimira iyo nkuru nziza.

Amashusho y’ibyabereye kwa Perezida agaragaza abaturage binjira mu rugo rwe, bamwe bajya muri pisine (piscine) ye bidumbaguramo, abandi bajya aho abika ibikoresho barabyigabiza ndetse bakoresha ubwoherero bwe. Banagaraga mu gikoni cya Perezida barya, bananywa ibyo bahasanze.

Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera muri miliyoni 22. Gusa muri iki gihe cyugarijwe n’ibibazo birimo izamuka rikabije ry’ibiciro, ubuvuzi buri hasi cyane, ibikomoka muri peteroli byabuze ndetse n’ibiboneka birahenze cyane. Ni ibintu byakomeje kugerekwa ku buyobozi kubera imiyoborere mibi.

Perezida Gotabaya Rajapaksa yemeye kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .