Igisirikare kirwanira mu kirere cyatangaje ko uyu musaza w’imyaka 73 yahungiye muri Maldives hamwe n’umugore we n’abamucungira umutekano babiri.
Bageze mu Murwa Mukuru, Male, ahagana saa cyenda zo muri icyo gihugu nk’uko BBC ibitangaza.
Ihunga rya Rajapaksa ribonwa nk’irishyize iherezo ku butegetsi bwari bwarigaruriwe n’umuryango mu myaka myinshi ishize muri Sri Lanka.
Yari amaze igihe yihishe nyuma y’aho ikivunge cy’abantu cyari cyagose urugo rwe ku wa Gatandatu.
Yari yiyemeje ko aza kwegura kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022.
Umuvandimwe we wahoze ari Minisitiri w’Imari, Basil Rajapaksa, na we yavuye mu gihugu nk’uko BBC ikomeza ibivuga. Ngo yaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!