Uyu Mukuru w’Igihugu, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Lisbon, yatangaje ko Portugal yo yemera kwirengera amakosa yose yakozwe mu gihe cy’ubukoloni no mu bucakara, ikishyura Abanyafurika.
Yagize ati “Tugomba kwishyura ikiguzi. Ese abakoze ibi bikorwa barahanwe? Barafunzwe se? Imitungo yasahuwe se yo yasubijweyo? Mureke turebe uko twabisana.”
Portugal yakolonije ibihugu birimo Angola, Guinea-Bissau, Mozambique, Cape Verde na São Tomé & Príncipe. Yavanye muri ibi bihugu abaturage barenga miliyoni 6, ibambutsa inyanja ya Atlantique, ibajyana mu bucakara muri Amerika.
Amateka agaragaza ko muri ubu bucakara bwabaye hagati y’ikinyejana cya 15 na 19, Abanyafurika barenga miliyoni ebyiri bapfiriye mu nzira.
Ibihugu bitandukanye by’i Burayi, nk’u Bubiligi byasabye imbabazi ku bwo guhohotera Abanyafurika, bifata n’icyemezo cyo kugarura muri Afurika imitungo ndangamuco, ariko ntibyigeze byemera gusana ibyo byangije.
Perezida Rebelo de Sousa yatangaje ko gusaba imbabazi byoroha mu gihe bidaherekejwe no gusana ibyangijwe. Yasabye ibindi bihugu kwirengera amakosa byakoreye muri Afurika.
Yagize ati “Hari ubwo gusaba imbabazi byoroha cyane. Usaba imbabazi, ubundi ugahindukira, akazi kakaba karangiye. Oya, byakabaye gufata inshingano z’ibyo twakoze mu gihe cyashize, byaba byiza cyangwa bibi.”
Mu bihugu byinshi bya Afurika, ubukoloni bwarangiye mu myaka ya 1960, nyuma y’urugamba rw’ubwigenge Abanyafurika barwanye. Icyakoze, ingaruka zabwo ziracyariho kuko Abanyaburayi basize baciye imipaka itandukanya ibihugu, itandukanye n’iyari isanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!