00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Liban yasoje manda atabonye umusimbura

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 04:52
Yasuwe :

Michel Aoun wari umaze imyaka itandatu ayoboye Liban yasoje manda ye atabonye umusimbura, nyuma y’ibibazo by’ubukungu n’umutekano byugarije igihugu.

Aoun w’imyaka 89 yavuye ku butegetsi kuri iki Cyumweru, asiga atagennye ushobora kumusimbura.

Uyu mukambwe yatangaje ko ibibazo igihugu gifite bikeneye amaraso mashya n’imbaraga zidasanzwe.

Ati “Hatabayeho izo ngufu, ntabwo dushobora guhagarika ubu bubabare. Ntabwo twabasha kugarura igihugu cyacu ku murongo.”

Hashize iminsi Inteko Ishinga Amategeko ya Liban itaremeranya ku muntu bumva wasimbura Aoun. Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu rigena manda ya Perezida y’imyaka itandatu itongerwa, agatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Guverinoma y’inzibacyuho yari yashyizweho ngo izasigare iyoboye igihugu Aoun yakunze kuyinaniza kugeza yeguye. Kuri iki cyumweru nibwo yasinye Iteka ryemera ubwo bwegura.

Bimwe mu byo Michel Aoun azibukwaho harimo iturika ryabereye ku cyambu cya Beirut mu 2020 kigahitana abasaga 220, abagera ku 6500 barakomereka ndetse n’imyigaragambyo yabaye guhera mu 2019 kubera kuzamba k’ubukungu.

Ibibazo by’ubukungu Liban yagiyemo guhera mu 2019 yatumye 80 % by’abaturage bajya mu bukene, abaturage biroha mu mihanda.

Aoun abakiristu bamushimira imiyoborere ye dore ko yari umwe muri bo mu gihe abatavuga rumwe na Leta bamushinja guha urubuga umutwe wa Hezbollah.

Michel Aoun yasoje manda atabonye umusimbura nyuma y'ibibazo bimaze igihe mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .