00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Iran yatunguranye asaba iperereza kuri Jenoside yakorewe Abayahudi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2022 saa 11:41
Yasuwe :

Perezida wa Iran, Ebrahim Raïssi, yatunguranye agaragaza ugushidikanya ku kuri kwa Jenoside yakorewe Abayahudi, aho asanga hakwiye gukorwa iperereza kuri yo.

Mu kiganiro yagiranye na 60 Minutes, Ebrahim Raïssi, yanumvikanishije ko atemera ubutegetsi bwa Israel.

Umunyamakuru Lesley Stahl, yabajije Perezida Ebrahim Raïssi niba yemera ko Jenoside yakorewe Abayahudi yabayeho ndetse abagera kuri miliyoni esheshatu bishwe.

Yamusubije ko ‘ibihe by’amateka biba bigomba gukorwaho iperereza n’abashakashatsi n’abanyamateka’.

Ati “Hari bimwe mu bimenyetso by’uko yabayeho [jenoside yakorewe Abayahudi]. Niba ari byo koko, bagomba kwemera ko bikorwaho iperereza n’ubushakashatsi”.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba ashyigikiye uburenganzira bwa Israel bwo kubaho nka Leta, asubiza ashyigikira cyane Palestine, aho yavuze ko ‘hari uburenganzira bw’abaturage ba Palestine bakuwe mu nzu zabo no kuri gakondo yabo ku ngufu’.

Yakomeje agira ati “Abanyamerika barimo gushyigikira ubutegetsi bw’ikinyoma kugira ngo bashinge imizi hariya”.

Ebrahim Raïssi yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi igomba gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .