00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Estonia yavuze ibyo yabwiwe na Perezida Trump kuri Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 April 2025 saa 08:59
Yasuwe :

Perezida wa Estonia, Alas Karis, yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamwijeje ko atazava mu biganiro bigarura amahoro muri Ukraine, anamwereka ko ibyo guhagarika intambara na byo biri hafi.

Ubwo yaganiraga n’Ikigo cya Estonia cy’Itangazamakuru (ERR), Perezida Karis, yagaragaje ko yagiranye ibiganiro na Trump ubwo bari bicaranye mu muhango wo gushyingura Papa Francis wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wabaye ku wa 26 Mata 2025.

Muri uyu muhango, Trump yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Icyo gihe kandi Perezida Karis yasabye Trump kuguma mu biganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine, no kutabataba mu nama ngo abivemo bitararangira.

Perezida Trump yahise amwizeza ko azaguma muri ibi biganiro mu rwego rwo kugarura amahoro muri Ukraine.

Ati “Yambwiye ngo ‘turi hafi kubera ko maze guhura na Zelensky ariko ntabwo nigeze mubaza amakuru menshi ku byavuye muri iyo nama bagiranye [n’u Burusiya].”

Perezida Trump yahishuriye Perezida wa Estonia ko atazigera ava mu biganiro byo kugarura amahoro muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .