Ubwo yaganiraga n’Ikigo cya Estonia cy’Itangazamakuru (ERR), Perezida Karis, yagaragaje ko yagiranye ibiganiro na Trump ubwo bari bicaranye mu muhango wo gushyingura Papa Francis wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, wabaye ku wa 26 Mata 2025.
Muri uyu muhango, Trump yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Icyo gihe kandi Perezida Karis yasabye Trump kuguma mu biganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine, no kutabataba mu nama ngo abivemo bitararangira.
Perezida Trump yahise amwizeza ko azaguma muri ibi biganiro mu rwego rwo kugarura amahoro muri Ukraine.
Ati “Yambwiye ngo ‘turi hafi kubera ko maze guhura na Zelensky ariko ntabwo nigeze mubaza amakuru menshi ku byavuye muri iyo nama bagiranye [n’u Burusiya].”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!