Perezida wa Cuba yasabye abaturage guhuza imbaraga bakarwanya ubushotoranyi bwa Amerika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, yasabye abaturage guhuza imbaraga bakarwanya bivuye inyuma ubushotoranyi icyo gihugu gikomeje gushyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishaka kurwanya Politiki cyahisemo yo gukorera hamwe izwi nka ‘Socialism’.

Perezida Diaz-Canel yabigarutseho ubwo yasozaga inama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko yitabiriwe n’abasaga 600, aho yavuze ko abaturage ‘Twishyize hamwe twatsinda, twishyize hamwe twazatsinda’.

Uyu muyobozi yavuze ko umwaka wa 2019 waranzwe n’ibibazo byinshi, ugushyamirana n’ubushotoranyi, ati “Uko twahuye nabyo twishyize hamwe ni nako tuzabitsinda twishyize hamwe.”

Perezida Miguel yavuze ko ubukungu bw’igihugu aricyo kintu kiri imbere ya byose nubwo abadashaka impinduka, bagaragaza ko gukorera hamwe bidashoboka, bashaka gusenya, nyamara ‘Impinduramatwara zaragaragaje ko gukorera hamwe aribwo buryo bwonyine bushoboka’.

Yavuze ko Amerika yakomeje gutsimbarara ku gukomeza kuba urukuta rw’iterambere ry’ubukungu bwa Cuba ndetse ko Perezida wayo Donald Trump akomeza kuyitambamira, akayisabira ibihano umunsi ku wundi.

Ati “Cuba izafata ingamba zishoboka zose mu guca intege urugomo rwa Amerika, kugira ngo yite ku baturage bayo no kurwana ku budahangarwa n’ubwigenge bwayo.”

Miguel yavuze ko urwo rukuta icyo gihugu cyashyiriweho na Amerika ruzasenywa n’uguhuza imbaraga kw’abaturage n’ubunararibonye bw’imyaka 60 politiki yo gukorera hamwe imaze muri icyo gihugu.

Umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cuba wangiritse bikomeye mu 1959, ubwo inyeshyamba zakoreraga inyungu rusange (Communist) ziyobowe n’abavandimwe Fidel na Raul Castro zahirikaga Guverinoma yari ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangira kwiyegereza icyari Ihuriro ry’ibihugu by’Abasoviyeti ryakoreshaga ubukungu bushingiye ku gukorera hamwe.

Uku kurebana ay’ingwe byamaze imyaka isaga 50, byahosheje mu 2015, ubwo byongeraga kuwubyutsa, bibifashijwemo n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, ndetse Obama wari Perezida wa Amerika, wongera kuzamo agatotsi ubutegetsi bufashwe na Perezida Donald Trump.

Perezida Miguel Diaz-Canel, yasabye abaturage guhuza imbaraga bakarwanya bivuye inyuma ubushotoranyi bwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .