Nk’uko Televiziyo y’Igihugu muri Azerbaijan yabitangaje, Perezida Ilham Aliyev, yatangaje ko bamwe bagerageje guhisha ukuri ku mpanuka y’iyo ndege ya Azerbaijan Airlines bavuga impamvu zitari zo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye imbabazi anihanganisha mugenzi we wa Azeberjain, Aliyev ku cyo u Burusiya bwita igikorwa giteye agahinda.
Putin yasobanuye ko ibyabaye, byabereye mu kirere cyayo, yemeza ko ibyo byabaye kuko drone yari irashwe na Ukraine, yageragezwaga guhagarikwa n’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Yihanganishije kandi imiryango yaburiye ababo muri iryo sanganya, anifuriza abakomerekeyemo gukira vuba.
Bivugwa ko rero iyo ndege yaguye nyuma y’uko Igisirikare cy’u Burusiya, ingabo zirwanira mu kirere zari zimaze kurasa kuri Drones z’abanya-Ukraine.
Iyo mpanuka y’indege yahitanye abantu 38 yabaye ku wa 25 Ukuboza 2024.
Nyuma y’ibyo byago, Azerbaijan yahise ishyiraho ibihe by’icyunamo mu gihugu mu kunamira ababuriye ubuzima muri yo mpanuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!