Mu minsi ishize Abanya-Argentine benshi bitabiriye kugura iri faranga ryo mu bwoko bwa ‘Cryptocurrency’ ariko nyuma y’amasaha make riza guta agaciro cyane.
Ibi byateje impagarara mu gihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Milei bamushinja kwamamaza uburiganya, gusa ibiro bye byahakanye ayo makuru.
Ibi byatangiye nyuma y’uko ku wa 14 Gashyantare 2025, Perezida Milei ashyize ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X, avuga ko umushinga w’ifaranga rya $LIBRA uzafasha kuzamura ubukungu bwa Argentine.
Mbere yo gutanga ubwo butumwa, iri faranga ryari riri ku giciro cyo hasi riri kugurwa n’abantu bake. Nyuma y’ubwo butumwa bwa Milei, ryahise ritumbagira rigurwa ku bwinshi, igiciro cyaryo cyasatiraga zeru kigera kuri 5$, ariko mu masaha atatu gusa rihita rigabanyuka cyane abariguze barahomba.
Nyuma yo kubona ko abantu bari guhomba, Perezida Milei yahise akuraho ubutumwa yari yashyize kuri X, avuga ko atari azi neza iby’uyu mushinga.
Ati “Namenye amakuru arambuye hanyuma mpitamo kudakomeza kuwushyigikira.”
Umuhanga mu mutekano w’ifarang ry’ikoranabuhanga, Pablo Sabbatella, yabwiye CNN ko byari bimaze iminsi bigaragara ko iby’iryo faranga ari uburiganya.
Yavuze ko igiciro cyazamutse nkana kugira ngo abashoramari bari baguze iryo faranga ku giciro gito barigurishe ku giciro cyo hejeru nibamara kunguka ryongere rigabanyuke.
Hari umwe muri abo bashoramari bivugwa ko yinjije miliyoni 87$ mu masaha abiri gusa.
Ibiro bya Perezida wa Argentine byatangaje ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari umuyobozi wa Leta waba yaragize uruhare muri ayo makosa, harimo na Milei ubwe.
Ikigo gishinzwe kugenzura isoko ry’imari muri Argentine na cyo cyatangiye kureba niba hakwiye gufatwa ingamba ku bijyanye n’iki kibazo cyagize ingaruka kuri benshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!