00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Burundi yitabiriye inama yiga ku bibazo bya RDC i Nairobi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 June 2022 saa 08:12
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC iteganyijwe kuri uyu wa Mbere i Nairobi, aho igomba kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Iyi nama ibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utifashe neza. U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 mu bitero uri kugaba kuri Congo mu gihe rwo rutahwemye kugaragaza ko nta bufasha ruri gutanga.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yahamagaje inama y’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango kugira ngo yige kuri iki kibazo.

Mu bamaze kugera i Nairobi, harimo Félix Tshisekedi wa RDC waraye agezeyo.

Iyi nama ibaye mu gihe Kenyatta yari aherutse kwemeza ko Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye z’uyu muryango, zoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ibarizwayo.

Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko igihugu cye kizatanga ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC
Urugendo rwe i Nairobi rugamije kwiga ku kibazo cy'umutekano muke muri RDC
Perezida Ndayishimye ubwo yahagurukaga i Bujumbura yerekeje i Nairobi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .