Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa nibyo byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze yapimwe agasanganwa aka gakoko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byako.
Ubu agiye kwishyira mu kato k’iminsi irindwi mu gihe azaba ari kwitabwaho n’abaganga gusa azakomeza imirimo ye yifashishije ikoranabuhanga.
Igihugu cye kiri mu byibasiwe cyane na Coronavirus aho kugeza ubu abantu 2.409.062 bamaze kwandura mu gihe 59.361 bamaze gupfa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!