Ni ubutumwa yatanze nyuma y’aho Scholz atangaje ko tariki ya 15 Mutarama 2025, hazaba itora rigamije kumenya niba guverinoma ye ifitiwe icyizere.
Iki cyemezo Scholz yagifashe ubwo ishyaka FDP riri muri atatu agize guverinoma y’u Budage, ritangaje ko rigiye gukuramo abaminisitiri baryo, bitewe n’uko Minisitiri w’Imari, Christian Lindner yegujwe.
Nyuma yo kwemeza uguhagarika imirimo kwa Minisitiri Lindner, Minisitiri w’Ubutabera Marco Buschmann na Minisitiri w’Uburezi Bettina Stark-Watzinger bo muri FDP, Perezida Steinmeier yagaragaje ko umwuka mubi muri Guverinoma waherukaga mu myaka igera kuri 70 ishize.
Itegeko Nshinga ry’u Budage riteganya ko iyo guverinoma itakarijwe icyizere, Chancelier asaba Umukuru w’Igihugu gusesa umutwe w’abadepite, nyuma y’iminsi itarenze hakaba amatora.
Perezida Steinmeier yagize ati “Niteguye gufata iki cyemezo. Igihugu cyacu gikeneye ubwiganze buhamye na guverinoma ifite ubushobozi bwo gukora. Iki ni igihe cy’impamvu no kubahiriza inshingano.”
Umwuka mubi waturutse ku kutemeranya ku ngengo y’imari y’umwaka utaha. Ishyaka SPD rya Scholz ryifuzaga ko Ukraine yagenerwa inkunga yisumbuyeho iyifasha guhangana n’u Burusiya, ariko FDP yo yabiteye utwatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!