00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Tshisekedi yitabaje Sasou Nguesso ku bibazo n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 10:26
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiriye uruzinduko muri Congo Brazaville kuganira na mugenzi we Denis Sassou Nguesso ku bibazo birimo n’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Uru ruzinduko Tshisekedi yarutangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kamena, arukorera mu mujyi wa Oyo uvukamo Nguesso, uherereye mu birometero 400 uvuye mu murwa mukuru Brazaville.

U Rwanda na RDC bimaze iminsi umwuka utameze neza, kubera ibitero umutwe wa M23 wubuye muri Gicurasi, usaba Leta ya RDC kubahiriza amasezerano bagiranye.

RDC yashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe, u Rwanda rurabihakana ahubwo rushinja umuturani warwo wo mu Burengerazuba gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kururasaho no gushimuta abasirikare barwo.

Tshisekedi agiye muri Congo nyuma y’iminsi avuye i Luanda muri Angola, mu buhuza bugamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itumanaho muri Perezidansi ya RDC, ryagaragaje ko Tshisekedi na Nguesso baganiriye ku buryo bwiza bwatuma ibibazo RDC ifitanye n’u Rwanda bikemurwa mu buryo bw’ibiganiro.

Tshisekedi yasuye Nguesso baganira ku kibazo cy'umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .