Perezida Trump yise kwambara agapfukamunwa igikorwa cyo gukunda igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize kuri twitter ifoto ye yambaye agapfukamunwa, avuga ko kukambara ari igikorwa cyo gukunda igihugu, kandi yari amaze igihe atagakozwa.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Trump yagize ati "Dushyize hamwe twese mu gikorwa duhuriyeho cyo kurwanya Visus yo mu Bushinwa itaboneshwa amaso, ndetse abantu benshi bavuga ko kwambara agapfukamunwa ari igikorwa cyo gukunda igihugu, mu gihe mudashobora guhana intera. Nta muntu ukunda igihugu kundusha, Perezida wanyu mukunda!"

Yashyizeho ifoto imugaragaza yambaye agapfukamunwa n’amazuru kariho ikirango cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo muri uku kwezi yasuraga Ikigo cy’Ubuvuzi cya Gisirikare cya Walter Reed, ari nayo nshuro rukumbi yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa.

Gutangira kwambara agapfukamunwa kuri Trump byashobotse nyuma yo kubisabwa kenshi n’abajyanama be, bamushishikariza gutanga urugero ku baturage b’igihugu cye basabwe kukambara igihe bagiye mu bantu benshi, nyuma y’ukwiyongera kw’abandura COVID-19.

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni miliyoni 3,9 mu gihe abo imaze guhitana ari ibihumbi 143.

Kuri uyu wa Mbere habonetse ubwandu bushya 62,879.

Perezida Trump yatanze ubutumwa ku kwambara agapfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .