00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yateye utwatsi ibyo kwirukana Umujyanama we na Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 30 March 2025 saa 04:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atazirukana Umujyanama we mu bijyanye n’umutekano, Mike Waltz, hamwe na Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, nyuma y’amabanga aherutse gushyirwa hanze n’umunyamakuru Jeffrey Goldberg wa The Atlantic, ku itegurwa ry’igitero Amerika iherutse kugaba ku mutwe w’Aba-Houthis muri Yemen.

Mu minsi mike ishize ni bwo abayobozi ba Amerika barimo abashinzwe umutekano, bisanze mu buryo batazi batangiye gusangiza Umwanditsi Mukuru wa The Atlantic, Jeffrey Goldberg, amakuru y’ibitero iki gihugu cyagabye ku ba-Houthis muri Yemen.

Ibi byatewe n’uko aba bayobozi bifashishaga urubuga rwa Signal mu gucura uyu mugambi, aho basangizanyaga amakuru muri groupe bari barashinze.

Aha ni na ho uyu munyakaru Jeffrey Goldberg yisanze yamenye aya makuru yose kuko yari yarashyizwe muri iyi groupe mu buryo butunguranye.

Nyuma yaho Goldberg amenye iby’uyu mugambi yahise atangira kwandika inkuru kuri byo, ibintu bitakiriwe neza n’Abanyamerika by’umwihariko abayobozi bakuru aho basabye ko ababigizemo uruhare barimo abashinzwe umutekano bahita birukanwa.

Mu kiganiro yagiranye NBC News ku wa 29 Werurwe 2025 Perezida Trump, yabajijwe ku bijyanye no kwirukana abarimo Umujyanama we mu by’umutekano, Mike Waltz na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth batungwa agatoki kuba baragize uruhare muri iki kibazo.

Trump yasubije ati “Ntabwo nirukana abantu kubera amakuru y’ibinyoma.”

Yashimangiye ko agifitiye icyizere Mike Waltz na Pete Hegseth n’ubwo ibyo byabaye.

Yongeyeho ati “Sinzi icyo Signal ari cyo, sinitaye ku kumenya icyo Signal ari cyo. Ariko icyo nababwira ni uko ari cyo kintu cyonyine itangazamakuru rishaka kuvugaho kuko nta kindi bafite cyo kuvugaho.”

Trump yakomeje avuga ko impamvu itangazamakuru riri kuvuga cyane kuri iki kibazo cyatejwe na Signal ari uko nta kindi rifite cyo kuvuga ku buyobozi cyane ko hashije iminsi 100 haba ibintu byiza gusa mu mateka y’imiyoborere y’iki gihugu cy’igihangange.

Perezida Trump yahakanye ibyo kwirukana aba bayobozi, mu gihe byavugwaga ko Visi Perezida, J.D Vance ari we wari wamusabye ko yabirukana.

Perezida Trump yateye utwatsi ibyo kwirukana Umunyanama we na Minisitiri w'Ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .