Trump atangaje ibi nyuma y’amasaha make yemeye ku mugaragaro ko yatsinzwe amatora ndetse yiteguye ihererekanya butegetsi rikozwe mu mahoro.
Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu bugira buti “Ku bantu bose babimbajije, ntabwo nzajya mu irahira ryo ku wa 20 Mutarama.”
Kuva hatangazwa mu buryo bw’agateganyo ko Biden yatsinze amatora, Trump bari bahanganye [yashakaga manda ya kabiri] ntabwo yigeze yemera ibyavuye mu matora ndetse yakunze kumvikana avuga ko habayeho ubujura bw’amajwi.
Ibi byatumye abamushyigikiye bakora imyigaragambyo ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bagiye gutangaza mu buryo bwa burundu, uwatsinze amatora. Yabanje kubashyigikira ariko yokejwe igitutu yisubiraho.
Mu ijambo Perezida Donald Trump yagejeje ku Banyamerika ku wa 7 Mutarama, yanenze cyane ibikorwa by’abamushyigikiye bagiye kwigaragambiriza mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko badahagarariye isura ya Amerika mu bijyanye na Demokarasi.
Perezida Trump yakomeje avuga ko ibyo yakoze byose ubwo atemeraga ibyavuye mu matora byari bigamije guharanira demokarasi.
Uyu mugabo utarabashije kwegukana manda ye ya kabiri yibukije Abanyamerika ko iki ari igihe cyo komorana ibikomere no kwiyunga, yemeza ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo bafatanyirize hamwe mu guhangana n’ibibazo umwaka wa 2020 wabasigiye birimo n’icyorezo cya COVID-19.
Trump yiyongereye ku rutonde rw’abandi bantu bake bayoboye Amerika bagiye banga kwitabira imihango yo guhereza ubutegetsi abasimbuye barimo Richard Nixon mu 1974, Andrew Johnson mu 1869, John Quincy Adams mu 1829 na John Adams mu 1801.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!