Uyu Mukuru w’Igihugu yasinye iteka rivana Amerika muri OMS nyuma y’aho ashinje iri shami rya Loni kunanirwa guhagarika icyorezo cya Covid-19 cyaturutse mu Bushinwa mu 2019, kunanirwa kuvugurura imikorere no kuba rikomeje kuganzwa na politiki y’ibihugu birigize.
OMS igizwe n’ibihugu 194. Ifite ingengo y’imari y’umwaka ya miliyari 6,8 z’Amadolari, kandi Amerika ni cyo gihugu gitangamo umusanzu mwinshi. Mu 2023, iki gihugu cyatanzemo ukabakaba 20%.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, yatangaje ko yababajwe n’integuza ya Trump yo gukura Amerika muri OMS yarokoye ubuzima bwa benshi kuva muri Mata 1948 ubwo yashingwaga.
Dr. Tedros yagize ati “Mu myaka irenga 70, OMS na Amerika byarokoye ubuzima butabarika, irinda Abanyamerika n’abandi, ibyashoboraga guhungabanya ubuzima bwabo. Twese hamwe twahagaritse Ubushita Buto, tugera hafi yo kurandura Imbasa. Ibigo bya Amerika byatanze umusanzu muri OMS, binungukira mu kuyibamo.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko Amerika yafatiye runini iri shami rya Loni, inagira uruhare mu mavugurura “akomeye mu mateka” yakozwemo mu myaka irenga irindwi ishize, hagamijwe kugira ngo ibikorwa byaryo bitange umusaruro mwiza kurushaho.
Yatangaje ko afite icyizere ko Amerika izisubira, ikemera kugirana na OMS ibiganiro byubaka bigamije gutuma ikomeza kuba umunyamuryango kugira ngo ubuzima bw’abatuye Isi bukomeze gutabarwa.
Yagize ati “Twizeye ko Amerika izisubira, kandi dutegereje kugirana na yo ibiganiro kugira ngo ubufatanye bwayo na OMS bugumeho, hagamijwe kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abantu babarirwa mu mamiliyoni ku Isi.”
Si ubwa mbere Trump ateguje gukura Amerika muri OMS, kuko no muri manda ye ya mbere muri Gicurasi 2020, yari yabirahiriye ariko uyu mugambi wakomwe mu nkokora n’ubutegetsi bwa Joe Biden wamusimbuye.
Kugira ngo Amerika ive muri OMS bisaba urugendo. Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, mu 1948 yemeje ko kigomba kubanza kubimenyesha abanyamuryango bayo mbere y’umwaka, kandi kikabanza gutanga imisanzu yose gisabwa.
Trump usigaje imyaka ine yose igize manda y’Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ko kuri iyi nshuro, yizeye ko Amerika izava muri OMS, bitandukanye n’uko byagenze mu 2020, ubwo yari asigaje ku butegetsi igihe kitageze ku mwaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!