Perezida Trump yasimbuje ibihano by’uwahoze ari umujyanama we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yasimbuje ibihano bya Roger Stone wahoze ari inshuti ye n’umujyanama mu kwiyamamaza, wagombaga kumara imyaka itatu n’amezi ane muri gereza kubera ibyaha bifitanye isano n’iperereza ryakozwe ku kwivanga k’u Burusiya mu matora.

Gusimbuza ibihano ibindi ntabwo bisobanuye ko yamuhanaguyeho ibyaha ahubwo bivuze ko Stone atazigera akandagira muri gereza kubera ibyaha yakoze.

Itangazo ryasohowe na White House ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ryanenzwe ibyo Roger Stone yashinjwe ku kwivanga k’u Burusiya mu matora, rivuga ko ‘yababaye cyane, yafashwe nabi mu buryo budakwiye nk’uko byagenze ku bandi barebwa n’iyi dosiye bityo Roger Stone arekuwe’.

Stone w’imyaka 67, yahamijwe ibyaha mu Ugushyingo 2019, byo kubangamira iperereza ryakorwaga harebwa niba Trump yarafashijwe n’u Burusiya ngo atsinde amatora yo mu 2016. Yakatiwe igifungo cy’amezi 40 muri Gashyantare akaba yagombaga kujya muri gereza kuwa Kabiri.

Stone aherutse gutangaza ko Perezida Trump yamubwiye ko asanga urubanza rwe rurimo akarengane.

Ibyo Trump yakoze byo gutuma Stone atazafungwa, nta kabuza birongera ubukana bw’abamunenga badahwema kuvuga ko ubutegetsi bwe bwivanga mu mikorere y’ubutabera bugamije gukingira ikibaba Perezida n’inshuti ze.

Roger Stone ntagifunzwe amezi 40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .