Perezida Trump yashyizeho umujyanama we mushya mu by’umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho Robert C. O’Brien, nk’umujyanama we mushya mu by’umutekano nyuma yo kwirukana John Bolton.

Robert C. O’Brien, ugiye kuba umujyanama mu by’umutekano wa kane wa Trump, yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, akaba afite amateka akomeye mu bijyanye na politiki z’aba-Republicain mu mahanga.

Trump yanditse kuri Twitter ko ‘yakoranye igihe kinini na Robert kandi yizeye ko azakora akazi neza’.

Mu cyumweru gishize nibwo Trump yirukanye Bolton, ni nyuma y’ukutumvikana kw’abagize guverinoma ya Trump bapfa ihagarikwa ry’umugambi w’amahoro ukubiyemo gutumira aba-Taliban muri Amerika.

Bolton yari umujyanama mu by’umutekano wa Trump wa gatatu nyuma ya Michael Flynn na HR McMaster.

Ushinzwe itangazamakuru muri White House, Stephanie Grisham, yabwiye abanyamakuru ko ‘Trump atakunze politiki nyinshi za Bolton ndetse batazumvikanyeho’.

Robert C. O’Brien, ugiye kuba umujyanama mu by’umutekano wa Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza