Mu ijambo Perezida Donald Trump witegura kurekura ubutegetsi yagejeje ku Banyamerika ku wa 7 Mutarama, yanenze cyane ibikorwa by’abamushyigikiye bagiye kwigaragambiriza mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko badahagarariye isura ya Amerika mu bijyanye na Demokarasi.
Ati “Kimwe n’abandi Banyamerika bose mbabajwe n’imvururu zabaye. Nahise nohereza ingabo kugira ngo zicunge umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko zinirukane abayicengeyemo. Amerika buri gihe igomba kuba igihugu kigendera ku mategeko, abigaragambya binjiye mu Nteko bangije ibyicaro bya demokarasi ya Amerika. Ku bishoye mu bikorwa by’imvururu no gusenya ntabwo muhagarariye isura y’igihugu cyacu, abahonyoye amategeko muzabyishyura.”
Perezida Trump yakomeje avuga ko ibyo yakoze byose ubwo atemeraga ibyavuye mu matora byari bigamije guharanira demokarasi.
Ati “Twabaye mu matora arimo guhangana ndetse amarangamutima ni menshi ariko ubu uburakari bugomba gucururuka, tugomba gukomeza ibikorwa bya Amerika. Twakomeje kunyura mu nzira zose z’amategeko mu kuvuguruza ibyavuye mu matora, inzira zanjye zose z’amategeko kwari ukugira ngo habeho umucyo mu majwi.”
“Kubikora kwari ukurwana ngo ndinde demokarasi ya Amerika kandi ndacyakomeje kwemera ko dukwiye kuvugurura amategeko yacu agenga amatora mu kugenzura umwirondoro w’abatora bose no kugira ngo habeho kugirira icyizere andi matora azaza.”
Perezida Donald Trump wakomeje gutera benshi impungenge ko atazemera kurekura ubutegetsi mu mahoro bitewe n’impaka z’urudaca yakomezaga kugaragaza yakomeje avuga ko yiteguye guhererekanya ububasha mu mahoro.
Ati “Kuri ubu Inteko Inshinga Amategeko yamaze kwemeza ibyavuye mu matora, ubuyobozi bushya buzatangira ku wa 20 Mutarama, icyo nibandaho ubu ni ukugira ngo habeho ihererekanyabutegetsi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko.”
Uyu mugabo utarabashije kwegukana manda ye ya kabiri yibukije Abanyamerika ko iki ari igihe cyo komorana ibikomere no kwiyunga, yemeza ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo bafatanyirize hamwe mu guhangana n’ibibazo umwaka wa 2020 wabasigiye birimo n’icyorezo cya COVID-19.
Ku wa 6 Mutarama nibwo ibihumbi by’abaturage bashyigikiye Donald Trump binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden watowe batangira kwigaragambya ari nako bangiza ibintu byinshi.
Iki gikorwa cyafashwe na benshi nk’igihabanye n’ibyo Amerika ikunze gutangaza kuri demokarasi, ndetse bamwe batangira kugira impungenge ko ari ikindi kimenyetso cy’uko Donald Trump ashobora kwanga kurekura ubutegetsi mu mahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!