00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yasabiye umunyamakuru wavuze ko yise abasirikare ba Amerika ’ibigwari’ kwirukanwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasabiye umunyamakuru wa Televiziyo yo muri iki gihugu ya Fox News witwa Jennifer Griffin kwirukanwa nyuma y’uko ahamije ko uyu mukuru w’igihugu yavuze amagambo atesha agaciro abasirikare ba Amerika.

Gutesha agaciro abasirikare ba Amerika kwa Trump biherutse gutangazwa na The Atlantic magazine ivuga ko mu 2018 ubwo uyu mukuru w’igihugu yari mu Bufaransa yivugiye ko yanze kujya gusura ahashyinguye abasirikare ba Amerika hazwi nka Aisne-Marne kuko yakekereza ko bapfuye kuko bari ‘ibigwari’.

Ibyatangajwe na The Atlantic byahise bisamirwa hejuru n’ibindi bitangazamakuru ndetse abanyamakuru benshi batangira kwemeza ko koko Trump yavuze aya magambo.

Mu bemeje aya makuru harimo n’uyu munyamakuru wa Fox, Jennifer Griffin aho abinyujije kuri Twitter yemeje ko koko Trump yise aba basirikare ba Amerika bashyinguye mu Bufaransa ibigwari.

Ubutumwa bw’uyu munyamakuru wa Fox, isanzwe igaragara cyane mu gushyigikira Trump, ntibwakiriwe neza n’uyu mukuru w’igihugu maze nawe abinyujije kuri Twitter asaba ko yakwirukanwa.

Yagize ati “Jennifer Griffin agomba kwirukanwa kubera kuvuga ibintu nk’ibi, ntiyanigeze aduhamagara ngo tugire icyo tubivugaho. Fox News igeze aharindimuka!.”

Kuva aya makuru avuga ko Trump yavuze amagambo atesha agaciro abasirikare ba Amerika yajya hanze, uyu mukuru w’igihugu yakomeje kuyatera utwatsi avuga ko ari ibihuha.

Ku wa 4 Nzeri ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko nta muntu uha agaciro abasirikare ba Amerika kumurusha.

Yagize ati “Nta muntu uha agaciro abasirikare bacu, indwanyi zacu zakomeretse, abasirikare bacu baguye ku rugamba nka njye, ni igihuha.”

Perezida Trump yasabiye Jennifer Griffin wavuze ko yise abasirikare ba Amerika ibigwari kwirukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .