Perezida Trump yanze ibyo gutegeka Abanyamerika kwambara udupfukamunwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko atazategeka abanyamerika kwambara udupfukamunwa kugira ngo birinde icyorezo cya Coronavirus.

Ni amagambo atangaje nyuma y’uko ikigo gishinzwe kwirinda ibyorezo muri Amerika, gisabye za Leta gufata ingamba zikomeye zishoboka kugira ngo abaturage bose bambare udupfukamunwa.

Icyo kigo cyavuze ko kwambara agapfukamunwa ari ingenzi mu kwirinda coronavirus bityo ko buri wese yakabaye akambara.

Mu kiganiro yahaye Fox News kuri uyu wa Gatanu, Trump yavuze ko atemeranya n’abasaba abaturage bose kwambara agapfukamunwa ku buryo biba itegeko, avuga ko abaturage bakeneye ubwisanzure, nkuko BBC yabitangaje.

Yagize ati “Oya, ndashaka ko abantu bagira akantu k’ubwisanzure, njye biriya simbyemera. Ntabwo nemera ko buri wese niyambara agapfukamunwa bizahita bishira ako kanya.”

Yakomeje agira ati “Mbere baravugaga ngo si ngombwa kwambara agapfukamunwa none ubu ngo nibatwambare. Mwese muziko agapfukamunwa gatera ibibazo.”

Benshi mu ba Guverineri ba za Leta zo muri Amerika bamaze gutegeka abaturage abo kwambara udupfukamunwa mu gihe basohotse mu rugo aho kubikora ku bushake gusa.

Perezida Trump ni umwe mu bagiye basuzugura ububasha bw’agapfukamunwa mu kurinda Coronavirus dore ko kuwa Gatandatu ushize aribwo bwa mbere yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa.

Abantu basaga miliyoni 3.6 nibo bamaze kwandura coronavirus muri Amerika mu gihe abasaga ibihumbi 141 imaze kubahitana.

Trump bwa mbere yagaragaye yambaye agapfukamunwa mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .