Trump yababariye abagororwa barimo abahamijwe ibyaha byo kwivanga k’u Burusiya mu matora

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Donald Trump, yatanze imbabazi ku bagororwa 15, barimo babiri bahamijwe gukorana n’u Burusiya mu kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2016.

George Papadopoulos wafashije Trump kwiyamamaza muri ayo matora ndetse akanayatsinda, na Alex van der Zwaan wari umwunganizi we mu by’amategeko, bari muri 15 bakuriweho igifungo na Trump.

Papadopoulos yahamijwe icyaha cyo kubeshya ibiro by’ubugenzacyaha, FBI, aho yavuze ko yakoranye na Trump mbere y’uko ahura n’Abarusiya babiri bari bagaragaye mu iperereza, nyuma iperereza rikagaragaza ko yahuye nabo nyuma yo gukorana na Trump.

Zwaan na we yafunzwe azira kubeshya FBI mu iperereza yakoze mu 2017 ku matora ya 2016, hasuzumwa uruhare u Burusiya bwashinjwaga kuyagiramo.

Perezida Trump yumvikanye kenshi atera utwatsi iperereza ku ruhare u Burusiya bushobora kuba bwaragize ku matora y’umukuru w’igihugu wa USA yo mu 2016, ndetse akaryita “Ikinyoma gishushanyije nk’ukuri”.

Nyuma yo kubabarira izo mfungwa,Trump asa n’uwishongora yagize ati”Imbabazi z’uyu munsi zakosoye amakosa yakozwe n’itsinda rya Mueller [wari uyoboye iperereza rya FBI ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya 2016] yagize ingaruka mbi kuri benshi.

Uretse aba bazize amatora ya 2016, Perezida Trump kandi yababariye abashinzwe umutekano bane bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Iraq mu 2007, bugahitana ubuzima bw’abantu 14.

Hababariwe kandi abari abadepite babiri : Chris Collins wari wakatiwe gufungwa amezi 26 mu 2019 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kumena amabanga, na Duncan Hunter wakatiwe igifungo cy’amezi 11 mu ntangiriro z’uyu mwaka ahamijwe gukoresha nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mu minsi ye ya nyuma ku butegetsi, Trump yababariye abagororwa 15 barimo abahamijwe uruhare mu kwivanga k'u Burusiya mu matora ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .