Muri Mutarama 2025, nibwo Trump yatangaje ko agomba kwigarurira Greenland kuko ari ingenzi kuri Amerika ku mpamvu z’umutekano w’iki gihugu.
Yavuze ko atiteze gukura ingabo za Amerika zimaze igihe muri Greenland kuko yazifashisha mu kwegukana aho hantu cyangwa hagakoreshwa ubundi buryo nko kuhagura. Iki kirwa gisanzwe kigenzurwa na Denmark idakozwa iki gitekerezo cya Trump.
Ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, Trump yongeye gushimangira uyu mugambi we, avuga ko “dukeneye Greenland ku bw’ituze n’umutekano. Turayikeneye, kandi tugomba kuyibona. Tuzayigarurira.”
Yakomeje avuga ko “Tugomba kubona buriya butaka kuko bidashoboka gucunga neza umutekano w’igice kinini cy’Isi, ntabwo ari Amerika gusa, utabufite.”
Trump atangaje ibi mu gihe biteganyijwe ko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance agomba kugirira uruzinduko kuri iki kirwa.
Kugeza ubu Abayobozi ba Greenland ntibakozwa ibyo komekwa kuri Amerika, ahubwo benshi bashyigikiye ko babona ubwigenge bwuzuye, bakava no mu biganza bya Denmark.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!