00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump na Putin bagiye guhurira muri Arabia Saoudite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Perezida wa Amerika Donald Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya barateganya guhurira muri Arabia Saoudite mu mpera za Gashyantare 2025, mu mugambi wo gushaka igisubizo ku ntambara ibera muri Ukraine.

Politico yanditse ko abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bazabanza kujya mu bwami bwa Arabia Saoudite gutegura uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida Trump na Putin baheruka kugirana ibiganiro kuri telefone bemeranya ko bazanahura imbonankubone bagashakira hamwe umuti w’intambara imaze imyaka hafi itatu muri Ukraine.

U Burusiya buherutse kwemeza ko inama y’abakuru b’ibihugu byombi iteganyijwe kuba ariko bataramenya aho izabera, Arabia Saoudite ihita yandika ko “yishimiye kwakira iyo nama ku butaka bwayo.”

Perezida Trump na Putin bagiye guhurira muri Arabia Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .