Umunyemari Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon, ageze kure imyeteguro y’ubukwe bwe n’umugore wa kabiri ari we Lauren Sanchez wahoze ari umunyamakuru wa Fox News.
Nyuma y’igihe hari ibihuha ku gihe ubukwe bwabo buzabera, ubu hamaze kumenyekana igihe nyacyo buzabera n’igihugu buzaberamo.
Nk’uko Radar Online yabitangaje, ngo amakuru yizewe ni uko ubukwe bwa Jeff Bezos na Lauren Sanchez buzaba muri Kamena uyu mwaka, aho buzabera mu gace ka Venice mu Butaliyani mu bwato bunini bw’uyu muherwe yise ‘Koru’.
Mu byamamare bizwi mu myidagaduro byatumiwe muri ubu bukwe harimo umunyamideli Kim Kardashian, icyamamare muri sinema Leonardo DiCaprio, Katy Perry, Jamie Foxx n’abandi.
Ni mu gihe muri Kanama 2023 ubwo Bezos yakoraga ibirori byo kwizihiza ko yambitse Lauren impeta y’urukundo, byitabiriwe n’abarimo Bill Gates, Arin Emmanuel n’abo bivugwa ko bazataha ubu bukwe.
Jeff Bezos agiye gukora ubukwe na Lauren Sanchez bamaranye imyaka itandatu bakundana. By’umwihariko bombi bazaba bagiye gushaka ku nshuro ya kabiri kuko mbere buri wese yari afite uwo bari barashakanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!