Mu Cyumweru gishize nibwo Ikigo gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) cyemeje ikoreshwa ry’urukingo rwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech, mu guhangana n’umubare munini w’abakomeje kwandura no guhitanwa na Coronavirus muri Amerika.
Reuters yatangaje ko ifite amakuru yizewe ko ikingira ritangira kuri uyu wa Mbere rirahera ku bayobozi bakuru barimo Perezida Trump na Visi Perezida we.
Biteganyijwe ku mu minsi icumi iri imbere, abayobozi bakomeye mu bigo by’ingenzi bya Leta bazaba bamaze gukingirwa.
Ntabwo hatangajwe niba Perezida Trump ari mu bakingirwa ku ikubitiro kuri uyu wa Mbere dore ko we yigeze kurwara Coronavirus agakira. Ntabwo kandi hatangajwe niba Perezida watowe Joe Biden n’abayobozi bazakorana muri Guverinoma ye barakingirwa mu ba mbere.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, inkingo z’ibanze ziraba zagejejwe mu bice 145 bitandukanye mu gihugu, aho gukingira birahera. Abakora mu rwego rw’ubuzima, abageze mu zabukuru n’abafite ibibazo bikomeye by’ubuzima nibo baraherwaho bakingirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!