Perezida Trump yateranye amagambo na Obama wamushinje kwitwara nk’umunyarwenya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Kanama 2020 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’uwo yasimbuye Barack Obama bakomeje guterana amagambo buri umwe ashinja undi kuba adashoboye ndetse Obama akaba yareruye akavuga ko mugenzi we yitwara nk’uri mu biganiro by’imyidagaduro n’urwenya bica kuri Televiziyo bizwi nka ‘Reality show’.

Barack Obama ntiyakunze kumvikana anenga Donald Trump ariko ku wa 19 Kanama ubwo yari muri Philadelphia yavuze amagambo yafashwe na benshi nk’aya mbere akakaye avuye kuri uyu mugabo.

Barack Obama yavuze ko Trump akoresha umwanya afite mu kwitwara nk’uri mu biganiro bica ku mateleviziyo by’imyidagaduro bizwi nka ‘reality show’.

Yagize ati “Ntiyigeze yerekana ubushake bwo gukora akazi, nta bushake bwo gushaka inyungu za benshi, nta bushake bwo gukoresha imbaraga z’umwanya arimo mu gufasha uwo ari we wese uretse we gusa n’inshuti ze”

Yakomeje agira ati “Nta bushake bwo kugira ukundi afata Ubuperezida uretse gusa kubugira nka ‘Reality show’ kugira ngo abantu bamwiteho nk’uko abinyotewe”.

Ku rundi ruhande Trump na we ntiyaripfanye kuko ku wa 19 Kanama ubwo yari mu kiganiro kigenewe itangazamakuru yabajijwe uko yakiriye aya magambo ya Barack Obama.

Mu gusubiza iki kibazo Perezida Trump yavuze ko Obama yari Perezida udashoboye.

Yagize ati “ Ibibazo yadusizemo ndabibona ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bitarimo ubwenge yagiye akora, murebe uko yari mubi, uko yari umuperezida udashoboye, ntiyari ashoboye, yari ahangayikishije cyane”.

Yakomeje agira ati “Perezida Obama ntiyakoze akazi keza, kandi impamvu ndi hano ni ukubera Perezida Obama na Joe Biden bakoze akazi kabi kugira ngo mbe ndi hano imbere yanyu nka Perezida”

Mu ijambo yavugiye aha muri Philadelphia, Barack Obama yumvikanye asaba Abanyamerika gutora uwahoze ari Visi Perezida we, Joe Biden kuko ngo ari umugabo mwiza kandi ushoboye.

Barack Obama avuze aya magambo kuri Donald Trump mu gihe hari hashize iminsi mike umugore we Michelle Obama nawe yumvikanye anenga Trump ko adashoboye na gato.

Barack Obama na Donald Trump bateranye amagambo umwe ashinja undi kuba adashoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .