Perezida Trump agiye guhurira na Kim Jong-un muri Vietnam

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye gukorana inama ya kabiri na mugenzi we wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un, izabera mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam ku wa 27 na 28 Gashyantare 2019.

Nyuma yo guterana amagambo kwa hato na hato, Perezida Trump na Kim Jong Un babanje guhurira muri Singapore muri Kamena 2018.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Trump yatangaje ko yiteguye guhura n’uyu muyobozi yahoze anenga ko bikomeye, ngo bakomeze ibiganiro bigamije amahoro no guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Nk’uko yabitangaje kuri Twitter, intumwa za Amerika zavuye muri Korea nyuma y’ibiganiro zagiranye n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, ari nabyo byemerejwemo amatariki y’ibiganiro ku rwego rw’abakuru b’ibihugu.

Ati “Korea ya Ruguru ku buyobozi bwa Kim Jong Un izahinduka igicumbi cy’ubukungu. Ashobora kuzatungura bamwe ariko njye ntibwo antungura kuko nabashije kumumenya kandi nsobanukirwa neza ubushobozi afite. Korea ya Ruguru izahinduka ikindi gisasu, kijyanye n’ubukungu!”

Itangazwa ry’indi nama hagati y’aba bayobozi bombi ribaye nyuma gato ya raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka kugaragaza ko ibikorwa bya Korea ya Ruguru mu gucura intwaro kirimbuzi byahagaze.

Mu ijambo aheruka kugeza ku baturage ba Amerika, Trump yavuze ko ashyize imbere kwihutisha ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu gace ka Korea.

Perezida Trump na Kim baheruka guhurira muri Singapore muri Kamena 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza