00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yongeye gusaba NATO kudakinisha imbaraga z’igisirikare cy’u Burusiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ukuboza 2021 saa 09:22
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko mu gihe Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique, NATO, wakomeza umugambi wawo wo kwakira Ukraine nk’umunyamuryango mushya, u Burusiya bufite amahitamo menshi bwakoresha mu guhangana n’icyo kibazo, nubwo atigeze asobanura niba ayo mahitamo arimo intambara yeruye.

Uyu muyobozi ari gusaba NATO kutemerera Ukraine kuba umunyamuryango wayo, ndetse igasubiza inyuma ingabo n’ibikoresho byayo by’intambara u Burusiya buvuga ko bwegerejwe.

NATO ntibikozwa kuko ivuga ko ifite uburenganzira bwose bwo kwakira igihugu ishaka mu gihe cyose cyujuje ibisabwa bityo ko Perezida Putin atari we ufite uburenganzira bwo kugena imikorere ya NATO, nk’uko Associate Press yabitangaje.

Icyakora Putin avuga ko mu gihe NATO yakwakira Ukraine yaba irenze umurongo utukura bityo bikaba byatuma u Burusiya bushaka icyo bubikoraho.

Perezida Putin yasobanuye ko igihugu cye gifite amahitamo menshi mu byakorwa, byose bikazaterwa n’amahitamo azahabwa n’abayobozi b’igisirikare cy’igihugu cye.

Hagati aho u Burusiya buritegura kwinjira mu biganiro na NATO biteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, aho bizarebera hamwe iby’iki kibazo, hagasuzumwa ubusabe n’impungenge z’u Burusiya mu rwego rwo gushaka umuti urambye.

Perezida Putin yongeye gusaba NATO kudakinisha imbaraga z’igisirikare cy’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .