Ni amagambo Putin yavugiye mu nama yitabiriwe n’abagize Inama ishinzwe iterambere ry’imiryango itari iya Leta n’Uburenganzira bwa muntu (HRC), kuri uyu wa Gatatu.
Icyakora, Putin yavuze ko mu gihe intambara imaze hari umusaruro yabyaye, urimo ko hari Intara zari iza Ukraine zamaze kwemezwa ko ubu ari iz’u Burusiya.
Yagize ati "Kamarampaka zabaye zerekanye ko abaturage bashaka kuba mu Burusiya ndetse ko bibona nka bamwe mu bagize iyi si, aha hantu, umuco n’ururimi. Ni ikintu gikomeye. Ubu bari kumwe natwe. Miliyoni eshatu z’abo bantu. Ni ikintu gikomeye cyane."
Perezida Putin yavuze ko ibigaragara ari uko uru rugamba ruzamara igihe, nubwo atari gombwa gutangira gushaka abandi basirikare.
Yakomeje ati "Ku bijyanye n’igihe ibi bikorwa bidasanzwe bya gisirikare bizamara, yego, bishobora kuba urugendo rurerure."
U Burusiya buheruka kwegeranya abasirikare bagera mu 300,000, bo kunganira ingabo zisanzwe.
Putin yavuze ko kugeza ubu abasirikare bagera mu 150,000 bari muri Ukraine, barimo 77,000 bari ku rugamba mu gihe abandi bari mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Muri iyo nama kandi Putin yavuze ko ibyago by’ikoreshwa ry’itwaro kirimbuzi bigenda byiyongera, ariko ku bwe ngo ni igikoresho cyo kwirinda.
Yashimangiye ko u Burusiya buzirinda bukoresheje uburyo bwose bufite.
Mu gihe uru rugamba rukomeje, u Burayi bukomeje gutekereza uburyo bwo gushyiraho ibihano bishya ku Burusiya, bizaba ari ibya cyenda. Ni ibihano bizaba bireba abantu n’ibigo bagera muri 200.
Mu gihe Ukraie ikomeje kwirwanaho, kuri uyu wa Gatatu ikinyamakuru Time Magazine cyagize Perezida Volodymyr Zelensky umuntu w’umwaka wa 2022.
Umutu w’umwaka wa 2021 yabaye Elon Musk, mu gihe mu 2020 uyu mwanya wahawe Perezida Joe Biden na visi perezida Kamala Harris.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!