00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yemereye Trump ibiganiro by’ubwubahane

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 January 2025 saa 06:44
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamenyesheje Donald Trump witegura kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko azemera ibiganiro na Ukraine ariko ko bigomba kuba birimo ubwubahane no kutabangamira inyungu za buri ruhande.

Mu butumwa Perezida Putin yageneye Trump mu gihe yitegura kurahirira kuyobora Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, yasobanuye ko u Burusiya butanze kuganira na Ukraine kuko iteka bwifuza amahoro.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko icy’ingenzi u Burusiya bwifuza ari uko impamvu muzi z’intambara yabwo na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, zakemurwa.

Yagize ati “Icy’ingenzi cyane ni ugukuraho impamvu muzi z’iyi ntambara. Ni cyo cy’ingenzi cyane. Gukemura iki kibazo ntibisaba guhagarika imirwano by’igihe gito ahubwo hakenewe amahoro arambye ashingiye ku bwumvikane bugamije inyungu za bose, ab’ubwenegihugu bwose. Birumvikana ko turwanira inyungu z’u Burusiya n’abantu babwo.”

Leta y’u Burusiya yasobanuye kenshi ko ingabo zabwo zatangije intambara kuri Ukraine bitewe n’uko iki gihugu bihana imbibi cyashakaga kubangamira umutekamo wabwo, binyuze mu kwegereza ibikorwaremezo by’igisirikare cy’umuryango NATO ku mipaka.

Perezida Putin n’abandi bayobozi bo mu Burusiya bagaragaza ko NATO ari umwanzi wabo, ushobora kubatera igihe cyose abonye uburyo bumworoheye bwo kubikora, bityo ko kwemera ko ibikorwaremezo byayo byegera umupaka, byaba ari ukwemera kujya mu byago.

Ukraine na yo iracyashimangira ko ishaka kwinjira muri NATO, kuko ngo ni byo byayifasha kubona uburinzi buhoraho bw’ibitero bituruka mu Burusiya. Inasaba ibihugu bigize uyu muryango birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza gukomeza kuyiha intwaro kugira ngo ishobore gutsinda iyi ntambara.

Mu gihe u Burusiya na Ukraine bitumvikana, Trump yateguje ko najya ku butegetsi, azahuriza impande zombi mu biganiro bigamije guhagarika iyi ntambara. Mu gihe cyo kwiyamamaza, yari yavuze ko guhagarika intambara bizamutwara amasaha 24 gusa, ariko abayobozi b’ibi bihugu basubije ko batizera niba byashoboka.

Perezida Putin yagaragaje ko u Burusiya bwifuza ko intambara yo muri Ukraine ihagarara
Donald Trump yavuze ko azahagarika intambara y'u Burusiya na Ukraine mu masaha 24 gusa
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagaragaje ko kujya muri NATO no guhabwa intwaro ari byo byafasha igihugu cyabo kubona amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .