00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yemeje ko u Burusiya buri gufata ibice bya Ukraine ku muvuduko udasanzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 September 2024 saa 02:57
Yasuwe :

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko ingabo z’igihugu cye ziri gufata ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Ukraine ku muvuduko urenze usanzwe.

Ubu butumwa yabuhaye abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Kyzyl kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kugaba ibitero mu Ntara ya Kursk mu Burusiya.

Imwe mu ntego z’ibitero by’ingabo za Ukraine muri Kursk, ni uguca intege iby’iz’u Burusiya muri Donbas, nk’uko byasobanuwe na Perezida Volodymyr Zelensky.

Perezida Putin yagaragaje ko mu gihe Ingabo z’u Burusiya zihanganye n’ibi bitero byatangiye tariki ya 6 Kanama 2024, zinakomeje intambara zatangije mu gice cya Donbas muri Gashyantare 2022.

Yagize ati “Ntabwo twigeze tugira umuvuduko nk’uyu mu bitero tumaze igihe kirekire tugaba muri Donbas. Ntabwo ingabo z’u Burusiya ziri gufata ibice biri muri metero 200 cyangwa 300 ahubwo ni za kilometero kare.”

Bivugwa ko kuri uyu wa 2 Nzeri batangaje ko muri Donbas, imirwano ikomeye iri kubera mu duce turimo Selydove na Ukrainsk duhana intera ya kilometero 14.

Ibiro Ntaramakuru TASS by’Abarusiya byemeje ko Ingabo z’u Burusiya zamaze gukura iza Ukraine mu gice kimwe cya Selydove, agace gatuwe n’abagera ku 20 000.

Perezida Putin yavuze ko Ingabo z'u Burusiya ziri gufata ibice bya Ukraine byihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .