00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yategetse ko Inkeragutabara zisubira ku rugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko rihamagarira abari mu cyiciro cy’Inkeragutabara gusubira mu gisirikare ndetse bakajya ku rugamba iki gihugu gihanganyemo na Ukraine.

Ubwo yatangazaga iki cyemezo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Perezida Vladimir Putin yavuze ko cyafashwe biturutse muri Minisiteri y’Ingabo.

Yakomeje avuga ko “ari icyemezo gikenewe cyane muri iki gihe u Burusiya buhanganye n’Igisirikare cyose cy’u Burengerazuba bw’Isi mu rugamba rwo muri Ukraine.”

Ati “Nyuma yo gutera intambwe iganisha ku kumvikana, Kyiv yakomeje kwakira amabwiriza yazambije amasezerano y’ubwimvikane. Intwaro nyinshi zakomeje koherezwa muri Ukraine. Ubuyobozi bwa Kyiv bwarushijeho gukoresha abacanshuro no gutoza abasirikare hagendewe ku mabwiriza ya Nato ku itegeko ry’abo mu burengerazuba bw’Isi.”

Perezida Putin yavuze ko iki cyemezo kireba abantu bose bari mu cyiciro cy’Inkeragutabara (abakoze imyitozo ya gisirikare bose cyangwa abagihozemo ariko uyu munsi batari mu ngabo zigira uruhare mu rugamba).

Yavuze ko aba bantu nibamara guhurizwa hamwe bazongera bagahabwa imyotozo ndetse n’ibindi byose bigenerwa abasirikare b’iki gihugu bari ku rugamba.

Kugeza ubu u Burusiya bufite Inkeragutabara zirenga miliyoni ebyiri.

Minisitiri w’Umutekano muri iki gihugu, Sergei Shoigu yavuze ko nibura iki cyemezo kireba abagera kuri 1% by’aba bose, ibintu bivuze ko Inkeragutabara zirenga ibihumbi 300 zishobora gusubizwa ku rugamba.

Kuva Perezida Putin yatangaza iki cyemezo, amahanga akomeje guhaguruka akinenga.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ukraine, Bridget Brink yavuze ko iki cyemezo cya Putin ari ikimenyetso cy’uko ingabo ze zacitse intege.

Ati “Kongera guhamagaza inkeragutabara ngo zisubire ku rugamba ni ikimenyetso cy’intege nke no gutsindwa k’u Burusiya. Amerika ntizigera iha agaciro gahunda y’u Burusiya yo kwiyomekaho ibice bya Ukraine, kandi tuzakomeza gutera ingabo mu bitugu Ukraine tutitaye ku cyo bisaba cyose.”

Kugeza ubu urugamba rwo muri Ukraine rusa n’urwahinduye isura kuko ingabo z’iki gihugu zikomeje kwigarurira ibice byari byafashwe n’ingabo z’u Burusiya, birimo n’ubutaka bungana na kilometerokare 12000 bwari bwarafashwe mu majyaguruguru ya Kharkiv.

Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cye kimaze gupfusha abarenga ibihumbi 60, gusa yemeza ko abo Ukraine imaze gupfusha bakubye aba inshuro 10.

Inzobere mu bya politike n’igisirikare, Justin Bronk, yabwiye BBC ko iki cyemezo cya Perezida Putin gishobora kutagira byinshi gihindura mu bushobozi bw’iki gihugu mu bijyanye n’igisirikare kuko nibura bishobora gufata amezi atandatu kugira ngo izi Nkeragutabara zitozwe zisubire ku rugamba.

Yakomeje avuga ko ibi bitazoroha kuko n’abasirikare bagomba gutoza aba bantu aribo bari ku gitutu cy’urugamba.

Ikindi kizatuma iki cyemezo ngo kitagira icyo gihindura ni uko aba bantu bazinjizwa mu gisirikare bazaba basimbura abakomeretse n’abapfuye, aho kuba amaboko mashya igisirikare cyungutse.

Perezida Putin yategetse ko Inkeragutabara zisubira ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .