00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yasuye abasirikare bakomerekeye muri Ukraine: Intambara n’u Burusiya irakomeje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2022 saa 05:07
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba muri Ukraine, ubu barimo kuvurirwa mu Murwa Mukuru Moscow.

Kuri uyu wa Gatatu Putin yasuye abo basirikare muri Mandryk Central Military Clinical Hospital, ndetse aganira n’abakomeretse ubwabo kimwe n’abarimo kubavura.

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo Sergey Shoigu, bambaye amataburiya yera nk’uko ibiro ntaramakuru Tass byabitangaje.

Ntabwo umubare w’abasirikare barimo kuvurwa watangajwe.

U Burusiya bwatangije intwambara kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare. Irakomeje kugeza magingo aya.

Putin yasuye mu bitaro abasirikare bakomerekeye muri Ukraine

NATO ishaka gusanga u Burusiya no muri Afurika

Nyuma y’igihe u Burusiya na NATO bihanganiye muri Ukraine, ubu iri huriro rya gisirikare ry’u Burayi na Amerika ryatangiye kwikanga ibikorwa u Burusiya bufite muri Afurika.

Kuri uyu wa Gatatu, ba Minisitiri b’Ingabo b’u Bwongereza na Espagne babwiye itangazamakuru ko uburyo ijambo ry’u Burusiya rikomeza kwaguka mu mutekano wa Afurika, biteye inkeke.

Minisitiri Margarita Robles wa Espagne yavuze ko amakenga ku bikorwa birimo umutwe wa Wagner Group muri Mali na Libya "yigaragaza", abashinja gushyigikira ibyaha byateguwe n’iterabwoba.

Ben Wallace w’u Bwongereza we yavuze ko ibibazo biri muri Afurika kimwe n’inzara, bishobora guha icyuho u Burusiya.

Ati "Buramutse bushyigikiye ingendo nyinshi z’abimukira nk’intwaro yo guhangana n’u Burayi, bashobora kubyuririraho ku rundi ruhande."

Wallace yashyigikiye icyifuzo cya Robles, ko NATO ishobora kongera ubwirinzi mu majyepfo y’akarere kayo, ni ukuvuga hafi y’umugabane wa Afurika.

Yavuze ko ubwirinzi bwa NATO bugomba kugera ku buso bwose bw’uyu muryango, binyuze mu bufatanye bw’ibihugu biyigize.

Wallace yasabye u Burusiya kurekura ibinyampeke

Minisitiri Ben Wallace, mu kiganiro n’abanyamakuru yasabye u Burusiya "gukora igikwiye" bugaha inzira ibinyampeke biva muri Ukraine, kuko ibihugu bimwe bishobora guhura n’inzara.

Ni ibinyampeke ubundi byagombaga gusohoka muri Ukraine binyuze ku byambu biri ku nyanja y’Umukara, ariko birafunzwe kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ku wa Kabiri Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Andrei Rudenko, yavuze ko bwiteguye gufungura ibyambu byose bya Ukraine maze ibiribwa bigasohoka mu gihugu, ariko nabwo bugakurirwaho ibihano bwafatiwe.

Wallace yanenze ivanwaho ry’ibihano, ariko avuga ko ibihugu nka Turikiya bishobora gutanga umusanzu muri izi ngendo z’ibiribwa.

Yakomeje ati "Biriya binyampeke bigenewe Libya, Yemen, abantu batandukanye hirya no hino ku Isi usanga babishingiraho cyane kugira ngo babone ibibatunga. Ndasaba u Burusiya gukora igikwiye mu kurengera ikiremwamuntu, bakareka ibinyameke biri muri Ukraine bigasohoka."

"Tureke kuvuga ibihano, ahubwo dukore igikwiye."

Mbere y’iyi ntambara, Ukraine yafatwaga nk’ikigega gituma Isi ibasha kubona imigati, aho yoherezaga nibura toni miliyoni 4.5 z’umusaruro w’ubuhinzi buri kwezi ku byambu byayo.

Bibarwa ko toni zirenga miliyoni 20 z’ibinyampeke zaheze mu bubiko muri Ukraine.

Ni mu gihe u Burusiya na Ukraine byiharira hafi kimwe cya gatatu cy’ingano ziboneka ku Isi yose, ku buryo ihungabana ry’ubu bucuruzi rigomba kugira ingaruka ku Isi yose.

U Burayi bugiye gushakira gaz muri Aziya

Mu gihe Ubumwe bw’u Burayi (EU) bushaka guca ukubiri na Gaz iva mu Burusiya, ibi bihugu bikomeje guhera mu mayira abiri, byibaza niba bizatangira kugura iyo muri Amerika bizagorana ko ibageraho ndetse ikaza ihenze cyane, cyangwa niba hari ahandi yava.

Uyu muryango urimo gushaka ahandi wavana gaz isimbura iyo mu Burusiya, igihugu buguramo igera kuri 40% y’iyo bukenera mu mwaka yose.

Mu bice byatangiye kwegerwa harimo Qatar n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abasirikare bagera mu 8000 ba Ukraine bari mu maboko y’u Burusiya

Ibice bigenzurwa n’u Burusiya ndetse byatangaje ko ari Repubulika zigenga za Luhansk na Donetsk, byatangaje ko bifunze abasirikare bagera mu 8000 ba Ukraine, nk’imbohe z’intambara.

Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, Tass, byatangaje ko Umuyobozi wo muri Luhansk, Rodion Miroshnik, yemeje ko bariya basirikare bose bafashwe.

Harimo abagera ku 2,439 baheruka kuvanwa mu Mujyi wa Mariupol, by’umwihariko munsi y’uruganda rw’ibyumba rwa Azovstal.

Miroshnik yagize ati "Hari imbohe nyinshi. Yego hari abari muri Repubulika ya Rubanda ya Donetsk, ariko dufite benshi, umubare wose hamwe ugera mu 8000. Ni benshi, kandi abandi amagana barimo kongerwaho buri munsi."

Umuyobozi Mukuru wa Croix Rouge ku Isi, Robert Mardini, yavuze ko barimo kubasha kugera ku mfungwa z’intambara, ndetse bakazibarura ku buryo ubuzima bwazo bwizewe.

U Burusiya burimo gufata igice kiini cy’Iburasirazuba bwa Ukraine kizwi nka Donbas.

Guverineri wa Luhansk, Serhiy Gaidai, yavuze ko abasirikare b’iki gihugu barimo guhunga mbere y’uko ab’u Burusiya bahagera.

U Burusiya n’u Bushinwa bishaka kurema ihuriro rikomeye

Mu gihe nko mu Burayi na Amerika bafite NATO cyangwa Ubumwe bw’u Burayi (EU), u Bushinwa n’u Burusiya bishaka kongerera imbaraga ihuriro rizwi nka BRICS, rihuza Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Ni ibihugu byose binini kandi bishobora guhuzwa n’inzira z’amazi.

Kuri uyu wa Gatatu u Burusiya bwatangaje ko bushyigikiye igitekerezo cy’u Bushinwa, ko hakongerwamo ibindi bihugu nk’abanyamuryango bashya.

Icyakora, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko haba hakiri kare gutangaza ibindi bihugu by’abakandida muri uyu muryango.

Ati "Ikibazo ntabwo cyoroshye cyane, ibihugu bisanzwe mu muryango bigomba kwemeranya ku byo abanyamuryango bashya bazaba bujuje, n’uburyo bwakoreshwa mu kubinjiza mu muryango."

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi namahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yemeje ko bashyigikiye ko BRICS yaguka

Abaturage ba Ukraine boroherejwe kubona ubwenegihugu bw’u Burusiya

Perezida Putin yasinye iteka ryorohereza abaturage ba Ukraine kubona ubwenegihugu bw’u Burusiya, by’umwihariko abatuye mu duce twa Zaporozhye na Kherson twamaze gufatwa.

Ni iteka risanzweho ku baturage ba Ukraine, mu bice biheruka gutangaza ko byabaye Repubulika zigenda za rubanda, za Donetsk na Luhansk.

Iryo teka ryasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gcurasi ndetse rigahita ritangira gukurikizwa, rigena abandi bemerewe kubona "ubwenegihugu mu buryo bworoshye."

Bakurirwaho ingingo zirimo ko umuntu asabwa kuba maze nibura imyaka itanu aba mu Burusiya, kuba afite uburyo bumubeshejeho no kubanza gutsinda ikizamini gitangwa mu rurimi rw’Ikirusiya.

Ibisasu byose muri Mariupol byamaze gutegurwa

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Major-General Igor Konashenkov, yatangaje ko ibisasu byose byari byaratezwe mu Mujyi wa Mariupol byamaze gutegurwa, ku buryo n’icyambu cyaho cyatangiye gukora nk’uko bikwiye.

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko inzobere zikorera mu Nyanja y’Umukara zakurikiranye ibyo bikorwa.
Nibura ngo ibisasu bigera mu 12,000 n’izindi ntwaro zasizwe n’abasirikare ba Ukraine, byaratahuwe, birategurwa.

Ibisasu byatezwe muri Mariupol bimaze gutegurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .