00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yasinye iteka ryemeza ubwigenge bw’uduce tubiri twa Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 09:04
Yasuwe :

Perezida Vladimir Putin yasinye iteka ryemera ubwigenge bw’uduce twa Zaporozhye na Kherson dusanzwe ari utwa Ukraine, mbere y’uko byemezwa ku mugaragaro ko tubaye utw’u Burusiya.

Ni iteka ryasinywe ndetse ritangazwa mu igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatanu, rihita ritangira no gukurikirzwa.

Inyandiko imwe mu zatangajwe ivuga ko u Burusiya bwemera "ubusugire bwa leta n’ubwigenge bw’Agace ka Zaporozhye," n’ubwa Kherson.

Izo nyandiko zivuga ko iryo teka ryasinywe hagendewe ku ihame mpuzamahnaga ryo gushyira imbere uburinganire bw’ibihugu n’ububasha bw’abaturage mu kwigenera uko bakwiye kubaho, nk’uko biteganywa n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo kandi ngo bijyanye n’ibyemezo biheruka kuva mu matora ya Kamarampaka yabaye muri utwo duce, nubwo ayo matora atavugwaho rumwe na Leta ya Ukraine n’ibindi bihugu byinshi.

Muri Gashyantare kandi u Burusiya bwemeje ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk, maze butangira gufata utwo duce tubiri nka repubulika za rubanda zigenga.

Iki cyemezo gishya gifashwe mu gihe kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe isinywa ry’amasezerano yemeza ko uduce tune twari dusanzwe ari Ukraine tubaye utw’u Burusiya, nk’uko abadutuye babyemeje binyuze mu matora ya kamarampaka yabaye ku wa 23-27 Nzeri 2022.

Utwo duce ni Donetsk, Lugansk Zaporozhye na Kherson, aho iteka ryemeza ko tubaye utw’u Burusiya risinyirwa muri Kremlin saa 15:00 ku isaha ya Moscow, ni saa 14:00 ku isaha y’i Kigali.

Mu matora ya kamarampaka, abaturage babazwaga bati "Ushyigikiye kuba aka gace kava kuri Ukraine, hakavuka leta yigenga, nyuma kakihuza n’u Burusiya?"

Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, Tass, bivuga ko abaturage mu bwiganze bwo hejuru basubije ibyo bibazo bemeza.

Perezida Putin yaje gutangaza ko u Burusiya buzubaha ibyemezo bizafatwa n’abaturage binyuze muri kamarampaka.

Gutangaza ko utu duce twigenga bivuze ko Putin ashaka ko bitazitwa ko u Burusiya bwafashe uduce twa Ukraine, ahubwo bwifatanyije n’uduce twigenga, kandi tubisabye.

Intambara yo muri Ukraine ijya gutangira nabwo, u Burusiya bvuga ko bwinjiye muri Ukraine ku butumire bwa Donetsk na Luhansk zari zamaze gufatwa nk’uduce twigenga, ngo bifatwe ko ingabo zabwo zagiye gutera ingabo mu bitugu iza turiya duce u Burusiya bufata nka za repurulika ebyiri zitandukanye, zifite ubwigenge n’ubusugire.

Perezida Putin yasinye iteka ryemeza ubwigenge bwa Kherson na Zaporozhye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .