‘Body double’ ni uburyo bukoreshwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abayobozi bakomeye cyangwa igihe bafite ibibazo by’ubuzima bikomeye bishobora gutuma batitabira ibikorwa bari bategerejwemo.
Iki gihe hoherezwa umuntu bajya gusa uba warateguwe, akigishwa uko uwo muyobozi yitwara ku buryo biba bigoye gutahura koko ko atari we.
Ubu buryo kandi bunifashishwa muri sinema igihe agace kari gukinwa gashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’umukinnyi wa nyawe.
Nyuma y’uruzinduko Putin yagiriye mu Murwa Mukuru wa Iran, Tehran akaganira n’Umuyobozi w’iki gihugu, Ebrahim Raisi ndetse n’uwa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, umwe mu ntasi za Ukraine Major General Kyrylo Budanov yatangaje ko uyu mugabo uyobora u Burusiya ashobora kuba yarohereje undi muntu muri uru ruzinduko.
Maj Gen Kyrylo Budanov yavuze ko ibi bigaragarira mu myitwarire y’uyu muntu wagiye muri Tehran mu izina rya Putin kuko itandukanye n’iye nyirizina.
Yavuze ko ubwo uyu muntu yasohokaga mu ndege yagaragaje imyitwarire no kugenda yihuta bitandukanye n’ibya Putin.
Maj Gen Kyrylo Budanov yakomeje avuga ko mu biganiro uyu muntu yagiranye n’abayobozi ba Iran na Turikiya yagaragaje imyitwarire irimo ubwoba no guhangayika, ibintu bidasanzwe bimenyerewe kuri Putin.
Ukraine ntiyigeze itangaza impamvu Putin ashobora gufata icyemezo cyo kohereza umuntu basa ngo amuhagararire.
Si ubwa mbere abayobozi b’u Burusiya bavugwaho gukoresha ubu buryo bwa ‘body double’ kuko na Josef Stalin wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviyete yavuzwe kubukoresha cyane.
Mu 2020 Perezida Putin nawe yavuze ko mu myaka ya 2000 ubwo u Burusiya bwari bwibasiwe n’ibitero by’iterabwoba yigeze kugirwa inama yo gukoresha ubu buryo n’abashinzwe umutekano we ariko abitera utwatsi.
Icyo gihe abashinzwe umutekano wa Putin bamubwiraga ko uyu muntu basa azajya amuhagararira mu bikorwa bitandukanye n’inama kuko hari impungenge ku mutekano we.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!