Leta y’u Burusiya yavuze ko ingabo zitwaje intwaro zari mu modoka zirenga 20 zambutse umupaka hafi y’umujyi wa Sudzha.
Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Kanama 2024, umugaba mukuru w’ingabo mu Burusiya, Valery Gerasimov, yabwiye Perezida Putin ko ingabo z’u Burusiya zabashije guhagarika ingabo za Ukraine kwinjira mu karere ka Kursk.
Ati "Ingabo za Ukraine zigera ku 1000 zinjiye muri karere zigamije kwigarurira agace gakikije umujyi wa Sudzha, ariko ingabo zacu zishe abasirikare babo b’abagabo 100 ndetse hakomereka abandi 215.”
Gusa n’ubwo bimeze bityo kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yasabye abaturage bo muri ako gace kuganya ingendo, ndetse n’ibikorwa rusange byarahagaritswe kubera ko indege za Ukraine zikomeje kugaragara hafi y’ikirere cy’u Burusiya mu gace ka Kursk.
Perezida Vladimir Putin mbere y’iterana ry’akanama gashinzwe umutekano, yashinje ingabo za Ukraine "kurasa mu buryo bukomeye" ku nyubako z’abasivili n’aho batuye.
Guverineri w’aka karere, Alexei Smirnov yatangaje ko abaturage baho ibihumbi byinshi bavuye mu byabo kubera iki gitero ndetse avuga ko abaganga baturutse mu Murwa Mukuru, Moscou na St Petersburg bahise boherezwa muri ako gace kujya gutanga ubufasha.
Ubutegetsi bwa Ukraine ntacyo buratangaza kuri iki kirego u Burusiya bukirega cyo gushaka kwinjira mu karere ka Kursk, icyakora, tariki 7 Kanama, umuyobozi w’akarere ka Sumy muri Ukraine yategetse kwimura abaturage babarizwa mu nce zihana imbibi n’akarere ka Kursk.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!