00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yasabye imbabazi kubera Minisitiri we wavuze ko Hitler yari afite amaraso y’Abayahudi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yasabye imbabazi Abanya-Isiraheli kubera amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov agaragaza ko Adolf Hitler yari afite amaraso y’Abayahudi.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2022 nibwo Sergey Lavrov yavuze ko Adolf Hitler ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abayahudi afite amaraso yabo.

Lavrov yabivuze asobanura impamvu u Burusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba-Nazi nubwo Perezida wayo ari Umuyahudi.

Ati "Kuba ibintu ari uko bimeze ntibikuraho kuba hari aba-Nazi muri Ukraine. Nibaza ko na Hitler nawe yari afise amaraso y’Abayahudi". Yakomeje avuga ko bamwe mu babanje kwanga Abayahudi ari Abayahudi ubwabo.

Aya magambo ya Sergei Lavrov yarakaje cyane Isiraheli ndetse Minisitiri w’Intebe, Naftali Bennett avuga ko u Burusiya bukwiriye kuyasabira imbabazi.

Amakuru dukesha 7 sur7 avuga ko Perezida w’u Burusiya yamaze gusaba imbabazi Isiraheli kubera aya magambo ya Sergei Lavrov.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, rivuga ko Perezida Putin yasabye imbabazi kandi ko zakiriwe neza na Naftali Bennett.

Bivugwa ko izi mbabazi Putin yazisabiye mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe, Naftali Bennett kuri telefone.

Perezida Putin yasabye imbabazi kubera Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga wavuze ko Hitler yari afite amaraso y’Abayahudi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .