00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yamaganye ibyo guhagarika imbuga zerekana ‘pornographie’ mu Burusiya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 December 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko nubwo amashusho y’urukozasoni ari ikibazo mu gihugu cye, ariko gufunga imbuga ziyerekana, bitazigera bikemura ibibazo ziteza mu gihugu no mu Isi muri rusange.

Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru cyagarukaga ku byaranze umwaka.

Ati “Ayo mashusho ararebwa ndetse ntekereza ko ari ku Isi yose. Ni ikibazo cyugarije Isi, ntabwo ari icy’u Burusiya gusa ni ikibazo no mu bindi bihugu byinshi.”

Perezida Putin yavuze ko nubwo rimwe na rimwe kuzihagarika byaba kimwe mu mahitamo, ariko abantu bagomba kurebera iki kibazo mu buryo bwagutse, bagashaka ubundi buryo bwiza buzisimbura ariko bufitiye akamaro abaturage.

Nubwo Perezida Putin yavuze gutyo ariko ntiyigeze agaragaza ubwo buryo bunoze yavugaga bukwiye gukoreshwa mu Burusiya, butari uguhagarika imbuga zerekana ayo mashusho.

Mu Burusiya gukora no gusakaza amashusho y’urukozasoni bifatwa nk’icyaha, aho uwabigizemo uruhare ashobora kumara imyaka 15 muri gereza.

Nubwo bimeze gutyo ariko ureba ayo mashusho ku giti cye nta kosa aba akoze mu Burusiya.

Mu 2021 Ikigo kigenzura itangazamakuru n’ikoreshwa rya internet, Roskomnadzor cyari cyagaragaje umushinga wo kugabanya ibijyanye no kureba ayo mashusho.

Cyagaragazaga ko cyagombaga gushyiraho uburyo abakenera kureba ayo mashusho bagombaga gukoresha urubuga rwa leta rutangirwaho serivisi za leta ruzwi nka Gosuslugi.

Ibyo byatumaga u Burusiya bwarashoboraga kugenzura abareba ayo mashusho no gushaka uburyo bacibwa intege.

Perezida Putin ntiyumva impamvu yo gufunga imbuga zireberwaho amashusho y'urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .