00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yahigiye kwihorera ku bitero bya ’drone’ bya Ukraine

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 December 2024 saa 09:31
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko biteguye kwihorera mu buryo bukomeye ku bagize uruhare mu gutegura igitero cya drone cyagabwe ku mujyi wa Kazan ku wa Gatandatu.

Igitero cyagabwe muri Kazan cyibasiye inyubako zo guturamo n’uruganda cyangiza byinshi,ariko ibitangazamakuru byanditse ko nta muntu wakomeretse.

Putin yabwiye umuyobozi wa Leta ya Tatarstan [imwe mu zigize u Burusiya] ko umuntu wese ugira ibyo asenya mu Burusiya azabona ibirenze ibyo yakoze.

Ati “Uwo ari we wese n’imbaraga zose yakoresha mu kugira icyo yangiza mu Burusiya, azabona mu gihugu cye hangirika byinshi kurushaho kandi azicuza kubera ibyo ari gukora mu gihugu cyacu.”

Russia Television yanditse ko Putin yizeye ko abayobozi bo mu gace kagabweho ibitero bazasana ibikorwa byose byangijwe n’umwanzi.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko iki gitero cyagabwe na drone umunani, esheshatu zoherejwe ku nyubako zo guturamo, imwe ijya ku nyubako y’uruganda mu gihe indi imwe yarasiwe mu kirere.

Kuva mu 2022 intambara y’u Burusiya na Ukraine itangira Ukraine yagiye igaba ibitero mu bice bitandukanye by’u Burusiya byegereye umupaka ariko ibitero bya drones bikagera n’i Moscow. Kazan ho ni kure kuko harimo intera ya kilometero 1,379 uvuye kuri Ukraine.

Ni mu gihe u Burusiya bwigaruriye ibice bitandukanye bya Ukraine mu mugambi wo gushaka kubyiyomekaho.

Perezida Vladimir Putin yarahiye ko abagaba ibitero ku Burusiya azabihoreraho mu buryo bwikubye ku byo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .