Ni itegeko Perezida Putin yasinye ku wa 30 Ukuboza, rishimangira amabwiriza na politiki y’abinjira n’abasohoka mu Burusiya yashyizweho muri Werurwe 2024.
Iri tegeko rigira riti “Abanyamahanga ndetse n’abadafite ubwenegihugu mu Burusiya basabwa kuva mu Burusiya cyangwa bagashaka ibyangombwa kuva ku ya 1 Mutarama kugeza ku ya 30 Mata 2025.”
Izi ngamba zikurikira igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Crocus City Hall mu ntara ya Moscow, cyahitanye abantu 145, abandi bagera kuri 500 barakomereka. Abashinzwe iperereza bagaragaje ko abakomoka muri Tajikistan ari bo bakigabye.
Ibi byatumye Perezida Putin asaba ko hasubirwamo politiki y’abinjira n’abasohoka, agaragaza ko abimukira badafite ibyangombwa batazihanganirwa mu Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!