Putin yavuze ko hari ibintu byinshi yaganira na Trump, icyakora avuga ko atazi igihe ibiganiro byabo bizabera, cyane ko bizashingira ku bushake bwa Trump.
Ati "Sinzi igihe tuzahurira kuko nta kintu yari yabivugaho. Ntabwo twigeze tuvugana mu gihe cy’imyaka ine ishize, gusa niteguye kuganira na we igihe cyose azahitamo, nzaba niteguye guhura na we naramuka abishatse."
Putin kandi yavuze ko ubukungu bw’u Burusiya bwateye imbere mu myaka itatu ishize, nubwo hari benshi bavuga ko bwasubiye inyuma.
Ati "Nibwira ko ubukungu bw’u Burusiya bwateye imbere mu myaka itatu ishize. Kubera iki? Kubera ko twabaye igihugu gifite ubwigenge bwuzuye, ubu nta muntu ubukungu bwacu bushingiraho. Dufite ubushobozi bwo bwo kwibeshaho tudashingiye ku muntu n’umwe."
Yavuze ko igisirikare cy’u Burusiya kiri mu bikomeye ku Isi, ati "Niyo mpamvu ntekereza ko u Burusiya bwageze ku ntego zabwo, bwarushijeho kugira imbaraga, ubu dufata ibyemezo dushingiye ku nyungu z’u Burusiya gusa."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!