00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Putin yagaragaje ko nta rukundo Amerika ifitiye Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 June 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko nta rukundo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifitiye Ukraine nubwo zikomeje kuyoherereza inkunga zirimo miliyari z’amadolari n’intwaro.

Amerika yongereye inkunga igenera Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwashozaga intambara kuri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, aho isobanura ko ishaka kugifasha kwirwanaho, byaba ngombwa igatsinda.

Kuri uyu wa 5 Kamena 2024, ubwo Putin yaganiraga n’ibinyamakuru biri gukurikira inama mpuzamahanga y’ubukungu iri kubera mu mujyi wa Saint Petersburg, yatangaje ko nta Munyamerika n’umwe witaye ku nyungu za Ukraine, ahubwo ko ishaka kurinda ububasha ifite ku rwego mpuzamahanga.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Amerika itewe ubwoba n’uko u Burusiya butsinze Ukraine, bishobora guhungabanya ubu bubasha bw’Abanyamerika ahamya ko busanzwe bwugarijwe n’ibibazo birimo ihenda ry’ibicuruzwa n’umwenda munini.

Putin yagize ati “Nta muntu muri Amerika witaye ku nyungu za Ukraine. Ntabwo bari kurwanirira Ukraine cyangwa abaturage ba Ukraine, bari kurwanirira inyungu zabo n’ububasha bafite ku rwego mpuzamahanga.”

Ijambo rya Putin rikurikiye iry’Umuvugizi w’ibiro bye, Dmitry Peskov, watangaje ku wa 4 Kamena ko Amerika ari “umwanzi” w’u Burusiya nk’uko na yo ibufata nk’umwanzi.

Perezida Putin yatangaje ko Amerika idakunda Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .